Imigenzo ya kinyarwanda :

Abanyamahanga bacyaduka mu Rwanda basanze twifitiye imico n’imigenzo yacu; imwe muri iyo igenda isimburwa n’iyabo, iyacu y’ibagirana ityo.
Ariko muri iyo twasigiwe n’abasokuruza harimo imyiza n’imibi. Imibi igomba kurekwa naho imyiza tugifite tugomba kuyikomeraho.

Imwe muri iyo migenzo myiza ni iyi: gufashanya mu byerekeye imyaka n’amatungo, gutabarana no kwakira abashyitsi. Kuva kera Abanyarwanda bahoze bafashanya, bagakorera hamwe.
Ibyo bikaboneka cyane cyane kuguzanya, kwata no kugwatiriza.

Iyo umuntu yabaga yejeje imyaka, undi atareza cyangwa yararumbije, uwejeje yagurizaga utejeje; na we akazamwishyura cyangwa akazamwitura ku bundi buryo. .
Uwabaga akeneye umurima, yajyaga kwa mugenzi we akabimutekerereza; mugenzi weakamwatira umurima, agateramo imyaka yamara kweza akazamuha icyatamurima.

Uwabaga ashaka korora na we yasangaga umutunzi akamuha inyana, we akamuha ikimasa, amasuka…
Umuntu yahaga undi itungo ngo rimukenure, yabona inyiturano akayimuha. .

Gutabarana na byo byahozeho kuva kera. .
Abanyarwanda bakabyerekanira cyane cyane mu itwereranano mu gufashanya ku buryo bwinshi.
Uwashakaga kwiyubakira bamutizaga umuganda.
Uwashakaga gushyingira, gutwikurura, gukura ubwatsi n’ibindi nk’ibyo baramutwereraga, bakamuha ibimufasha muri iyo mirimo nk’inzoga, amafaranga n’ibindi cyangwa se bakamufashisha amaboko y’abo.
Uwo muco uracyakomeza n’ubu mu Rwanda.

Abasokuruza bacu bakundaga kugodokerana no gutabarana mu mirimo; ni ukuvuga ko iyo basangaga umuntu imirimo yamubanye myinshi cyangwa afite iyihutirwa nko gusya, kwenga cyangwa gusarura imyaka bazaga kumuvuna babyibwirije.

Indi migenzo mikuru cyane ni iyerekeye kwakira neza abashyitsi, kugoboka abari mu byago, abatishoboye, abapfakazi, imfubyi n’indushyi.
Abanyarwanda bishimira gucumbikira abari mu ngendo n’iyo ntacyo baba bapfana, bapfa kuba gusa nta bugizi bwa nabi bubarangwaho.
Abagenzi cyangwa abashyitsi aho bageze hose bashobora kubazimanira; ndetse n’udafite izimano rihagije abimenyesha abaturanyi bakamuha amata, inzoga… bakamufasha gushaka isaso kugira ngo umushyitsi we anezerwe. .

Igihe umuntu yimukaga cyangwa yahishije urugo, batarabona uburyo ngo bamwubakire bakundaga kumusembereza bakaba bamuhaye ibimuyamba muri icyo gihe: imyaka, ibikoresho cyangwa se amafaranga.
Abatabishoboye bakamuha umubyizi.

Iyo habaga hari umurwayi wagombaga kujya kuvuzwa, abantu bashyiraga hamwe bakamuheka, ndetse n’abo bahuriye mu nzira bakabakira. .
Umurwayi yaba agomba guhama mu ivuriro ugasanga bakuranwa kumugemurira. Abatishoboye bari ku musozi bafashwaga n’abaturanyi.
Ibyo byose Umunyarwanda abiterwa n’ubugwaneza n’urugwiro yasigiwe n’abakurambere.

Ngiyo imwe mu migenzo isanzwe mu gihugu cyacu kandi twakibandaho cyane kuko ari myiza. Ariko si iyo gusa, hari n’indi dukesha ababyeyi n’abasokuruza bacu. .
Tujye tuyikurikiza tugerageza no kwishyiriraho akacu.